Kigali

Urwibutso Ariel Wayz na Juno Kizigenza bafite ku rukundo rwabo n’icyatije umurindi gutandukana kwabo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/01/2025 10:59
0


Umuntu wese ukurikiranira hafi muzika Nyarwanda azi iby’urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz ruri mu zakanyujijeho mu myaka yatambutse. Aba bombi bafite ubuhanga budasanzwe mu muziki, bashimangira ko bafite amasomo akomeye bigiye mu rukundo rwabo ndetse n’intambwe rwabateje mu mwuga wabo.



Urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz rwatangiye kuvugwa cyane mu mpeshyi ya 2021 bihagarara mu Kuboza kwa 2021 nyuma y’amezi atandatu bakangaranya imbuga nkoranyambaga.

Mu biganiro aba bombi bagiranye na B&B Umwezi mu bihe bitandukanye, bemeje ko babanye neza nyuma yo gutandukana ndetse n'icyo urukundo babanyemo rwabigishije.

Ku ikubitiro, Ariel Wayz ni we wabanje avuga ko amwe mu masomo yigiye mu rukundo rwe na Juno Kizigenza ari ukugira ibanga, kumenya igihe atangariza ibintu, cyangwa se 'ukabyigumanira, mbona amahoro menshi abantu bayagira iyo babyigumaniye.'

Ati: "Icya mbere nakuyemo ni ukumenya uwo uri we. Ikindi kintu nigiyemo, ni uguhisha abantu. Kuko turi ibyamamare, turi abahanzi, duhora turi hantu hose. Rero wigira mu rukundo n'umuntu, muratangiye gatoya, iyo bigiye hariya rero nta kabuza rwose ntihabura ukuntu bipfa."

Ariel yakomeje avuga ko ikindi bombi bungukiye mu mubano wabo ari indirimbo bakoranye bise 'Away.'

Ni mu gihe Juno Kizigenza yabajijwe niba bishoboka ko basubirana, agasubiza ko igihe aricyo kizabisobanura, avuga ko mu by'ukuri na mbere bajya gukundana batigeze babitangaza bagiye kubona bakabona abantu bose barabizi.

Ati: "Buriya njyewe ikintu cya mbere nigiyemo, ni uko ibyacu byose biri ku gasozi. Nyuma na nyuma tuba twarahisemo kuba ibyamamare, rero ibintu byinshi cyane cyane ubuzima nk'ubwo ngubwo kubuhisha biba bigoye."

Yavuze ko ibyabaye byose byamwigishije byinshi ku buryo ibihe biramutse bisubiye inyuma yabyitwaramo neza kurusha mbere.

Na we yakomoje ku ndirimbo bakoranye afata nk'iy'ibihe byose, avuga ko yanamwungutse nk'inshuti nshya. Ati: "Yambereye mwiza yaba kiriya gihe ndetse n'ubu ntabwo navuga ko turi mu bihe bibi kuko aracyari inshuti yanjye."

Juno kandi yanavuze ku byo gukoresha Ariel Wayz mu ndirimbo ye, avuga ko na we aramutse amusabye kumwifashisha mu mashusho y'indirimbo ye nta kabuza yabyemera atazuyaje.

Ati: "Mu gihe cyose nta mutima mubi uri hagati yanjye na we, kubera iki (ntamushyigikira)?"

Abajijwe ku munsi adashobora kwibagirwa mu rukundo rwe na Ariel, Juno yagize ati: "Nk'umuntu twabaye amashumi cyane igihe kirekire, birumvikana ndibuka inshuro ya mbere mubona, ndibuka 'Away' ishoboka, kubera ko twari kuturi 'abapeti' bya hatari no mu mwuga,... Uzi kubona indirimbo yawe abantu bari kuyitegera ngo nigira izi miliyoni mu gihe kingana gutya biragenda gutya, twishimiye biriya bihe cyane, hari byinshi byo kwibuka." 

Abantu benshi bemeye iby’uru rukundo ubwo aba bombi bari bamaze gukorana indirimbo bise ‘Away,’ yaje no gukundwa ku rwego rutangaje ugereranije n’igihe bombi bari bamaze mu muziki.

Ni kenshi bagaragaye bifashe amafoto yabaga agamije gushimangira ko baba bakundana nubwo ku rundi ruhande abakurikirana imyidagaduro y’u Rwanda batasibaga kugaragaza ko baba bashaka gukomeza kuvugwa cyane yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Nyuma y’amezi atandatu Ariel Wayz na Juno Kizigenza bavugwa mu rukundo, ndetse hanagaragara amafoto basangira ibyishimo byarwo, hatangiye intambara y’amagambo yaje gushyira akadomo ku rukundo rwabo rwari rwarishimiwe cyane n’abafana.

Icyo gihe, imbuga nkoranyambaga zacishwagaho amafoto n’amagambo y’urukundo rw’aba bahanzi, hatangiye guca amagambo y’amaganya ndetse no kwicuza ku mpande zombi.

Inkuru z’itandukana ryabo zakurikiwe n’indirimbo zavuzweho guterana amagambo hagati y’aba bombi. Izo zirimo “Good Luck” ya Ariel Wayz na “Urankunda” ya Juno Kizigenza.

Ariel Wayz ubusanzwe witwa Uwayezu Ariel yavutse mu 2000, yiga umuziki mu ishuri rya Muzika rya Nyundo. Abenshi batangiye kumwumva ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Symphony Band ryihariye mu muziki wo mu buryo bw’ako kanya (live). Wayz na Symphony batandukanye mu 2020, atangira gukora ku giti cye.

Yakoze indirimbo zitandukanye zatumye yigarurira imitima ya benshi, ashyira hanze nyinshi zikubiyemo ubutumwa bwibanda ku rukundo.

Biragoye kuvuga ku buzima bwa Ariel Wayz nk’umuhanzi mu myaka mike ishize, hatajemo izina Juno Kizigenza, undi muhanzi mugenzi we bakanyujijeho mu rukundo.

Mu 2022, Ariel ubwo yabazwaga ku iherezo ry’umubano we na Juno, yavuze ko uko abantu babibonye ariko byagenze. Ati: “Umubano wacu wagenze uko mwabibonye, nta kintu kirenze nabivugaho. Twari inshuti turaburana. Abavuga urukundo nibyo baba bashaka kubona.”

Umwaka ushize, yuma yo gutaramira abakunzi b’umuziki bari bitabiriye imikino ya BAL, Ariel Wayz yahishuye ko afite umukunzi wamutwaye umutima. Ati: “Abasore barekere aho naratwawe!”

Icyakora uyu mukobwa yirinze kugira amakuru y’urukundo rwe agarukaho, yaba umusore bakundana cyangwa igihe bamaranye.

Ni mu gihe kuri ubu Juno Kizigenza uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda kandi batanga icyizere, ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki.

Ku rundi ruhande mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki, Juno Kizigenza n’itsinda ry’abamufasha batangiye imyiteguro y’ibitaramo birimo ikizabera i Kigali nubwo nta makuru menshi barabitangazaho.

Ku wa 13 Gicurasi 2020, ni bwo Juno Kizigenza yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo yise ‘Mpa formula’ yanahise ikundwa bikomeye bimuha icyizere cy’ahazaza heza mu muziki.


Ariel Wayz na Juno Kizigenza bafite urwibutso rwiza ku rukundo rwabo

Bombi bemeza ko kuba ari ibyamamare ku buryo ibyabo bidashobora kuba ubwiru, ari kimwe mu byashyize iherezo ku rukundo rwagurumanaga muri bo

Indirimbo bakoranye iri mu zabatumbagije mu ruganda rwa muzika bombi bahuriyemo 


">Indirimbo yatumbagije izina ryabo 

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND